wex24news

Polisi y’u Rwanda yitwaye neza mu irushanwa Mpuzamahanga rihuza abapolisi kabuhariwe

Ni ku nshuro ya gatatu amakipe ya Polisi y’u Rwanda yitabira iri rushanwa ngarukamwaka, rirangwa no kugaragaza ubuhanga mu gutekereza, kurasa ku ntego hamwe n’imbaraga z’umubiri.

Ritegurwa hagamijwe guteza imbere kungurana ubuhanga n’ubunararibonye hagati y’ibihugu bihagararirwa n’amakipe atandukanye ku rwego Mpuzamahanga.

Iri rushanwa rifatwa kandi nk’urubuga mpuzamahanga rwo gushimangira ubufatanye hagati y’amakipe yose aryitabira hagamijwe kurushaho kunoza imikorere.

Buri mwaka, amakipe ya SWAT ku isi yose, ahurira mu kigo cy’amahugurwa giherereye i Dubai, kugira ngo bahatane mu byiciro bitandukanye bijyanye n’amayeri n’ibikorwa byo guhangana n’ibitero by’iterabwoba, gutabara abafatiwe mu bitero, kurira no kumanuka iminara no kunyura mu nzitizi.

Ku rutonde rusange mu irushanwa ryose; Amakipe ya Polisi uko ari abiri; RNP SWAT-1 yaje ku mwanya wa 12, mu gihe RNP SWAT-2 yaje ku mwanya wa 19, mu makipe 73 yitabiriye irushanwa, aturutse ku migabane itandukanye y’isi (Afurika, u Burayi, Aziya, Amerika y’Amajyaruguru n’Amerika y’Amajyepfo).

Ikipe ya mbere ya Polisi y’u Rwanda-RNP SWAT-1 yaje ku mwanya wa Mbere mu mwitozo wo kunyura mu nzitizi (Obstacle course) mu gihe RNP SWAT-2 yaje ku mwanya wa 6.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *