wex24news

Ngoma: Abana bane banyoye umuti w’inka basinzirira icyarimwe kugeza bwije.

Ababyeyi babiri b’aba bana batangarije BWIZA dukesha iyi nkuru ko ubwo umugabo wo muri urwo rugo yari asoje gutera inka umuti, agacupa wari urimo yagasize hanze ajya gushaka ubwatsi. Nyuma nibwo abo bana babaciye mu rihumye barasohoka biherereye banywa wa muti, ababyeyi baba bana batangaje ko uyu muti w’inka ubusanzwe wica amasazi ukirukana n’utundi dusimba dutandukanye. Ibi byabaye kuri uyu wa gatatu taliki ya 07 Gashyantare 2024.

Aba bana bombi uko ari bane buri mubyeyi afitemo abe babiri kandi umuhungu n’umukobwa kuri buri mubyeyi. Aba babyeyi bahamije ko batamenye igihe abana bose basohokeye bakabasiga mu nzu ubwo bavunguraga ibigori. Umwe yagize ati “ubwo bari bamaze gufata ibyo kurya bya mu gitondo, bakinaga bisanzwe, ariko ntitwamenye ibiri kubera hanze, nyuma twagiye kubona tubasanze mu nzu bose basinziriye, twihumurije twumva banyoye wa muti.”

Umwe mu babyeyi bababna yagiriye inama abandi babyeyi ko bajya baba maso bakareba abana babo kuburyo nabyo bakoresha byabagiza cyangwa nabo bakabyagiza.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *