wex24news

muri Senegal Batatu bamaze guhitanwa n’imvururu zishingiye ku matora

Gusubika amatora hasigaye ibyumweru bitatu ngo amatora yari ategerejwe kuwa 25 Gashyantare abe kwatumye havuka imvururu ku wa Gatanu hagati y’abigaragambya na polisi i Dakar mu murwa mukuru no mu yindi mijyi hirya no hino mu gihugu.

Perezida Macky Sall yavuze ko kwigiza inyuma amatora byari ngombwa kubera impaka zashoboraga gutuma ibyayavuyemo bikemangwa ariko abanyamategeko batavuga rumwe na we bavuga ko yambuye inzego ububasha bwazo. nk’uko iyi nkuru dukesha Ijwi ry’America ivuga.

Yaba abaturage yaba n’umuryango w’ubukungu w’Afurika y’uburengerazuba CEDEAO ndetse n’ibihugu byo hanze bakomeje gusaba Perezida Sall gusubiza igihugu ku murongo cyari kiriho ku bigendanye n’amatora, aho bakomeje gutinya ko ibirimo kuba bishobora gukurura umutekano muke mu gihugu ku buryo burambye.

Umusore waguye mu myigaragambyo kuwa Gatandatu mu mujyi wa Zinguinchor uri mu majyepfo y’iguhugu yabaye uwa gatatu uguye muri iyi nkubiri nkuko bitangazwa na Cartogra Free Senegal (CFS), umuryango utegamiye kuri leta ukurikiranira hafi abahutazwa biturutse kuri iki kibazo.

Isoko:ijwi ry’America

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *