Wishyura ibihumbi 10 ku isaha kugira ngo tugirane ibihe byiza, Shakila yashize hanze ibiciro bishya ahabwa urwamenyo
Umukobwa wikizungerezi wo mu gihugu cya Kenya witwa Shakila Tiffany yongeye gutigisa imbugankoranyamaga nyuma yo gushyira hanze ibiciro bishya ku muntu wese wifuza kugirana nawe ibihe byiza.
Ni mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru witwa Mungai Eve nibwo uyu mukobwa yavuze ko umuntu wese ushaka ko baryoherwa bakagirana ibihe byiza agomba kujya yishyura ibihumbi 10 ku isaha imwe gusa.
Uyu mukobwa avuga ko umubiri we uhenze cyane ndetse ko umubiri we ugomba kumubyarira amafaranga menshi ku buryo akwiye no gushyiraho ibiciro. Ahamya ko umubiri we ndetse nubwiza bwe agomba gukora uko ashoboye akabibyaza umusaruro.
Ikindi Kandi uyu mukobwa yavuze ko akunda abagabo bo mu gihugu cya Nigeria kuko aribo bashoboye Kandi bagira amafaranga menshi. Avuga ko atazigera agaragara mu nkundo cyangwa mu mubano n’umugabo wo mu gihugu cya Kenya avukamo.
Abanti benshi bakomeje kwibaza icyateye uyu mukobwa kwitwara gutyo kugera naho ashyiraho ibiciro bishya ku muntu wese wifuza kugirana nawe ibihe byiza.