wex24news

Masisi: M23 yigaruriye imidugudu ya Kabase na Ndumba nyuma y’imirwano ikaze y’umunsi wose

Bivugwa ko nyuma y’imirwano ikomeye yamaze umunsi wose hagati ya M23 na FARDC n’abafatanyabikorwa ba yo mu midugudu ya Kabase na Ndumba, ngo ingabo za FARDC na Wazalendo zari zabashije gukura M23 mu birindiro mu ma saa sita, zisanze zongeye gusunikwa na M23 nyuma ya saa sita, birangira M23 ifashe iyi midugudu yo muri Gurupoma ya Mupfunyi Shanga.

Na ho i Sake, uruhande rwa leta ruremeza ko FARDC ikigenzura uyu mujyi nubwo M23 yagerageje kuwufata ikoresheje ingufu zose. Ubwo ni ko ngo abagabo benshi n’abagore bakomeje gufata intwaro bakiyunga kuri Wazalendo.

Mu mashusho yanyujijwe ku mbuga nkoranyambaga, umugore umwe muri abo baturage yoherereje Perezida Tshisekedi ubutumwa agira ati « Nubwo turi abagore twafashe intwaro kuko turambiwe. Ni ngombwa ko turinda iwacu. Ni ngombwa ko Perezida wa Repubulika aho ari hose amenya ko turwana kubera imibabaro. »

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *