Aba bahinzi bavuga ko hashize umwaka iteme bakoreshaga bajyana umusaruro ku Isoko, ryangijwe n’ibiza mu kwezi kwa Mutarama, 2023.
Bavuga ko ikawa beza yatindaga mu nzira kubera iki kibazo, ikagera ku baguzi ikererewe.
Twizeyumukiza Joël umwe mu bahinzi yabwiye UMUSEKE dukesha iyi nkuruko bapakiraga ikawa yabo bayijyanye ku isoko bagera kuri iri iteme ibinyabiziga bigaheramo izindi zikagwamo.