wex24news

Niyo Bosco yavuze ikintu gishobora gutuma ahagarika umuziki.

Umuhanzi Niyo Bosco yashyize hanze Extended Play y’indirimbo 4,detse yatangaje ko afite nabandi ajya afasha mumuziki,yaboneyeho no gutangaza igihe azahangarikira umuziki we.

Ibi yabitangaje mukiganiro nitangazamakuru Ku munsi wo ku wa Kane tariki 14 Gashyantare aho bagarutse kugingo zitandukanye zirimo igihe azahagarikira umuziki,detse agaragaza ko hari abandi ajya afasha, nibindi .

Niyo Bosco yasobanuye imigabo n’imigambi ye n’ibyo yibanzeho muri iyi EP ye yise ‘NEW CHAPTER ‘. Niyo Bosco aganira n’itangazamakuru yavuze ko no mu gihe atari gukora umuziki aba ahari nk’umuhanzi ufasha abandi agaragaza ko kwita EP ye New Chapter bidafite aho bihuriye n’indi mpamvu iyariyo yose.

Abajijwe na Kalisa Claude niba afite ikindi gikorwa cyunganira ubuhanzi bwe cyangwa niba ashobora kuzisanga yazimye yagize ati:” Inganzo yanjye iramutse izimye , ninjye uba wayizigimije kabisa , kuko ni iyanjye.Nujya ubona umuhanzi yazimye bizaba ari kuri wowe ariko Kuri we azaba afite amahirwe yo kongera kuyatsa.Rero imiziki ntabwo ari ukuririmba gusa, umuntu aba afite n’ibindi umuntu yakora, mbanumva inganzo yanjye yazima napfuye tu, icyo ni cyo cyonyine cyabaho kuko ntaririmbye natuma abandi baririmba , natanga umusanzu mu bindi kandi byose bizana amafaranga”.

Niyo Bosco yakomeje avuga ko ubushobozi yakuye muri muzika bushobora kumufasha gukora n’ibindi bimuha amafaranga kuburyo atabura uko abaho.

Iyi EP iriho indirimbo zigera kuri 4 arizo; High Table , Ndahiriwe , Smile na Hora.

kanda hano kugirango wumve izi ndirimbo

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *