Ni inama iteganyijwe gutangira ku wa 17-18 Gashyantare 2024.
Iyi nama iriga cyane ku bibazo bitandukanye byiganje ku mugane wa Afurika byumwihariko ikibazo cy’umutekano.
Iyi nama iteranye mu gihe mu bihugu bimwe byo kuri uyu mugabane wa Afurika byumvikanamo umutekano mucye.
Ibihugu nka Senegale na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo biragaragaramo ibibazo bishingiye ku miyoborere.
Nko muri Senegale, abaturage barasaba Perezida Macky Sall kurekura ubutegetsi, hagashyirwaho amatora mashya.
Ni mu gihe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo imitwe irimo M23 ikomeje kotsa igitutu iyi leta isaba ko bajya mu mishyikirano, ngo ugire uruhare mu butegetsi bw’iki gihugu.
Mu bindi bikorwa biteganyijwe ni uko Perezida Kagame arageza ku bitabiriye, raporo igaragaza aho amavugururwa yashinzwe muri AU ageze ashyirwa mu bikorwa. Ni amavugururwa amaze imyaka umunani asabwe kuyobora.
Muri Nyakanga 2016 nibwo Perezida Kagame yahawe inshingano zo gutegura no gukurikirana amavugurura akenewe muri iyo Komisiyo kugira ngo ibashe kugeza AU ku cyerekezo yihaye cya 2063.