wex24news

H.E Paul Kagame ati“Ntawe tuzasaba uburenganzira bwo kurinda abaturage bacu”.

Perezida Paul Kagame yatangaje ko ko nta muntu n’umwe ruzigera rwiseguraho cyangwa ngo rumusabe uburenganzira bwo kurinda abaturage barwo.Ibi Umukuru w’Igihugu cy’Urwanda yabigarutseho mu Nama Nto Ishamikiye ku Nama isanzwe ya 37 y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe yitabiriye muri Addis Ababa ku itariki 16 Gashyantare 2024.

Iyi Nama yayobowe na Perezida wa Angola João Lourenço yari igamije kwiga ku ntandaro y’ibibazo by’imiyoborere , ivangura ry’amoko n’imvururu bikomeje guteza umutekano muke mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.Mu butumwa Perezida Paul Kagame yagejeje ku bayitabiriye yagaragaje ko u Rwanda ruzakomeza guharanira ubusugire bwarwo n’abarutuye.

Yavuze ko “U Rwanda rutazashidikanya cyangwa rusabire imbabazi kurinda umutekano w’abaturage barwo”.Yagize ati:”Ntabwo tuzigera dusaba uburenganzira bwo kubikora”. Perezida yibukije ko u Rwanda rwabuze abarenga Miliyoni bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse nta muntu cyangwa ikintu rwakwemerera kurusubiza ibyuma.

Yanakomoje ku gushakira umuti ikibazo cy’Umutwe w’Iterabwabo wa FDLR ugizwe n’abasize bakoze Jenoside wisuganyirije mu mashyamba ya DR Congo ushaka gutera u Rwanda ndetse kuri ubu abarwanyi bawo bakaba barashyizwe mu ngabo za Leta FARDC agaragaza ko bikwiye gukemuka.

Perezida w’urwanda Paul Kagame yibukije ko u Rwanda ruzakomeza kwimakaza amahoro binyuze mu kubuhiriza amabwiriza, amasezerano n’ingamba zafashwe n’ibihugu byo mu Karere.RDC ishinja u Rwanda gufasha M23 mu gihe rwo ruvuga ko ibibazo byayinaniye ishaka kurubyegekaho mu buryo bwo kwihunza inshingano zo kwanga kubazwa ugutsindwa k’ubuyobozi.

Isoko: RBA

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *