wex24news

Gentil Gideon yasabye imbabazi Green P.

Umunyamakuru wa Ishusho TV Gentil Gentil yasabye imbabazi abakunzi be , Abanyarwanda , Umuraperi Green P yavuzeho, Abanyamakuru , abahanzi  n’abandi bose bumvise amagambo yavuze kuri uyu muhanzi ubwo yari mu kiganiro kuri iyi Televiziyo akorera.

Uyu munyamakuru yari mu kiganiro ari kumwe na Kasper n’undi mukobwa bakorana bafite umutumirwa ‘Yvan Mpano’ muri Studio.Ubwo hari hazamuwe ikibazo ku muziki wa Green P n’ibyo yatangaje, byabaye ngombwa ko Gentil Gedeon yiharira umwanya ubundi atangira kugira byinshi anenga uyu muhanzi avuga ko “Green P ni umuhombyi nawe arabizi ko ari umuhombyi”.Aya magambo n’andi tutabashije kwandika hano yayavugaga asa n’urimo kwiharira ijambo cyane hagati n’abandi banyamakuru bari kumwe ndetse n’umuhanzi  Yvanny Mpano bari kumwe kuburyo washoboraga gutekereza ko hari ikindi kibazo bafitanye.

Nyuma y’aya magambo asa n’asesera mu buzima bwite bwa Green P, Gentil Gideon yafashe umwanya aca kumbuga kumboranyambaga ze asaba imbabazi agaragaza ko yabitewe n’ikiganiro Green P yari yatanze mbere avuga ko atumva umuziki Nyarwanda [Ko utamushishikaza].Mu magambo ye Gentil yagize ati:”Ndabifuriza ibihe byiza cyane.Nje hano kugira ngo nsabe imbabazi ku gitekerezo mperutse gutanga kuri Green P, nawe ku gitekerezo yari yatanze avuga ko adakunda kumva umuziki w’Abanyarwanda ko ari umuziki utajya umushishikaza cyane.

“Narabyumvise , ntangaho igitekerezo kitashimishije abantu benshi.Hari ababinyeretse ko kitabashimishije , wenda abandi ntibabinyeretse ,’….Nanjye naje gutekereza  nsubiramo igitekerezo nari natanze nsanga n’igitekerezo mu by’ukuri kitarimo Ubunyamwuga, ndetse nicujije nyuma kuba naragikoze nkinjira mu buzima cyane bwe cyangwa ubw’umuryango we .[……].Ibyo rero nibyo byatumye nza hano , nsaba imbabazi, abantu mutashimishijwe na kiriya kiganiro”.

Gentil Gideon yakomeje asaba Green P imbabazi, agira ati:”Green P , umbabarire, nta mutima mubi, abari mu myidagaduro mu mbabarire [I’m very sorry], inshuti zanjye z’abanyamakuru narabibonye ko mwambwiye ngo ese kuki warengereye , mumbabarire kubw’ibiterekezo.Hanyuma rero dukomeze dukore duteze imbere imyidagaduro yacu.Nta mutima mubi Guys”.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *