wex24news

Rayon Sports yatwawe abafana n’Akazi yabonye intsinzi umwataka arazuka

Ikipe ya Rayon Sports kuri uyu wa kabiri yakinnye umukino n’ikipe ya Vision FC, mu mukino wo kwishyura wa 1/4 cy’igikombe cy’amahoro.

Wari umukino utitabiriwe n’abantu benshi bijyanye ni uko yari imaze iminsi ubona irimo guherekezwa n’abakunzi bayo ariko Sitade kuri uyu munsi yari yambaye ubu.

Umukino watangiye ku isaha ya saa cyenda z’amanwa n’ubundi watangiye Rayon Sports nk’ikipe nkuru ikina neza ndetse igice cya mbere kirangira Rayon Sports ibonye ibitego 2-1 byatsinzwe na Ganijuru Elie ndetse na Ndekwe Flex watsinze icya mbere.

Mu gice cya kabiri ikipe ya Vision FC yaje nubundi irushwa cyane ubona ko Julien Mette ashobora kuzakora akantu mu gikombe cy’amahoro uyu mwaka habura iminota micye umwataka mushya wa Rayon Sports Paul Gomis ahita abona igitego cya 3 birangira ari 3-1.

Uyu mwataka asa n’uwazukiye kuri Vision bitewe ni uko kuva yaza ntabwo yari yakerekana icyo ashoboye gusa ubwo atsinze igitego cya mbere wasanga bigiye kuza akongera kwigirira icyizere.

Rayon Sports yageze muri 1/2 aho itegereje ikipe zizakina ejo. Ikipe izahura na Rayon Sports muri 1/2 izava hagati ya Bugesera FC na Mukura VS zanganyije umukino ubanza.

Paul Agomis yatsinze igitego cya 3 

Ishimwe Ganijuru Elie nawe yatsinze igitego.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *