Ni imunzi zigera ku 100 zafashe icyemezo cyo gutaha mu gihugu cy’amavuko.Biteganyijwe ko ziribuhagaruke kuri uyu wa Gatatu taliki 20 Gashyantare2024 zerekeza I Burundi
Muri izi mpunzi harimo abagera kuri 78 bo mu miryango 38 yabaga mu hinkambi ya Mahama iri mu Karere ka Kirehe, abandi babaga mu Mujyi wa Kigali n’uwa Nyamata mu Karere ka Bugesera.
Izi mpunzi zije zikurikira ibindi byiciro byagiye bitahuka mu bihe bitandukanye nabwo ku bushake bwazo.Zatangiye kwakirwa nyuma y’amatora ya Perezida yabaye muri Gicurasi 2015 agakurikirwa n’imvururu.