wex24news

nyamasheke: uwajujubije abaturange abatwara moto zabo ubu ari mumaboko ya rIB.

Mu mundugundu wa murenge,Akagali ka murambi umurenge wa cyato akarere ka nyamashake Bikorimana Jean Bosco w’imyaka 29 yafatanywe moto yari akimara kwiba nyuma y’izindi nshuro 2 yagerageje kuziba ariko ntibimishobokere.

Uyu ubu afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Kanjongo, mu Karere ka Nyamasheke, nyuma yo gufatwa atwaye iyo moto ayigejeje mu Mudugudu wa Gakenke, Akagari ka Rugali, Umurenge wa Cyato.

Mubayire Eliel, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Rugali, yatangarije Imvaho Nshya ko ubu bujura bwabaye ahagana sita z’amanywa zo ku wa Mbere, itariki ya 19 Gashyantare.

Bivugwa ko yacunze umumotari ari mu nama y’ikimina abarizwamo muri Tyazo, mu Murenge wa Kanjongo, ahita atwara iyo moto yari iparitse hafi y’aho inama yaberaga.

Mubayire yavuze ko Bikorimana na we yabanje kwitabira iyo nama agacunga uwo mumotari ku jisho, yabona ahuze akabona akajya gucomokora moto ye akayitwara bitamusabye kuba afite urufunguzo rwayo.

Inama y’ikimina irangiye nyiri moto yagiye kureba aho yayisize arayibura, ahita ajya gutanga ikirego kuri RIB, maze ku bufatanye bwa RIB n’abaturage bavugaga ko babonye uwo musore kuri moto baramukurikirana.

Kubera ko ngo yagendaga kuri iyo moto yirukanka cyane, bagerageje guhanahana amakuru maze afatirwa mu Murenge wa Cyato ahagana saa munani z’igicamunsi, ayimazeho amasaha 2 ayitwaye.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *