wex24news

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Algeria yasuye icyicaro gikuru cya RDF: amafoto

Kuri uyu wa Kabiri, General Saïd Chanegriha, Umugaba Mukuru w’Ingabo z’igihugu cya Algeria, hamwe n’intumwa ayoboye basuye Icyicaro gikuru cya RDF kandi yakirwa na Gen. MK Mubarakh, Umugaba mukuru wa RDF.

Yasuye kandi Minisitiri w’ingabo, Juvenal Marizamunda, mbere yo guhabwa ikiganiro ku rugendo rw’impinduka muri RDF no ku mutekano mu karere.

Gen. Chanegriha aganira n’itangazamakuru nyuma y’inama, yashimangiye umubano mwiza hagati y’ingabo z’ibihugu byombi anagaragaza ko bifuza kurushaho kunoza umubano binyuze muri uru ruzinduko.

Gen. Chanegriha ati “Byari ngombwa ko dushakisha mu bintu bitandukanye bishobora gushimangira ubufatanye bwacu mu gukemura ibibazo biri imbere, urebye imiterere ya geopolitiki na geostrategique bigira ingaruka kuri Afurika ndetse n’uturere bituranye. Kuvugana kwacu kwahozeho, kandi n’uru ruzinduko, umubano wacu uzarushaho gukomera.”

Mbere yaho, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Algeria yunamiye abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Kimihurura.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *