Nk’uko amakuru aturuka muri ako gace atangazwa n’uruhande rwa leta abitangaza, imirwano yatangijwe saa moya za mugitondo na M23 yibanze ku misozi ya Ndumba hafi ya Nyamubingwa (mu birometero nka 3 uvuye i Bweremana) na Kashungamutwe hafi ya Kabase (mu birometero nka 7).
Andi makuru ariko avuga ko imirwano yatangiye kuva saa kumi n’imwe za mugitondo kuri uyu wa kabiri, 20 Gashyantare ku musozi wa Ndumba ku muhanda wa Shasha-Nyamubingwa, hagati y’inyeshyamba za M23 na FARDC ifashijwe na Wazalendo.