wex24news

Muhanga: Abagabo b’inzobere mu kwiba moto bafashwe.

Bafatiwe mu Mudugudu wa Ruvumera, Akagari ka Gahogo mu Murenge wa Nyamabuye mu Karere ka Muhanga.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, Superintendent of Police (SP) Emmanuel Habiyaremye yavuze ko iri tsinda ryafashwe na Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’inzego z’ibanze.

Yagize ati ” Bi mu gikorwa cyo guhinduranya ibyuma na pulake za moto batabashaga kugaragariza icyangombwa na kimwe cyerekana ko ari iz’umwe muri bo, niko guhita batabwa muri yombi.”

Imwe muri izo moto zafashwe yaje no gusanganwa ideni ry’amande ku makosa yo mu muhanda angana n’ibihumbi 275Frw.

SP Habiyaremye avuga ko aba bantu batatu bafashwe hashingiwe ku iperereza ryakozwe n’amakuru yatanzwe n’abaturage.

Yashimiye abatanze amakuru yatumye bafatwa anakangurira  abaturage muri rusange kujya bihutira kumenyesha inzego z’umutekano igihe bibwe.

Yavuze ko nta muntu ukwiriye guceceka mu gihe hari aho acyetse icyaha n’ibindi bishobora guhungabanya umutekano.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *