wex24news

Ukraine: Abasirikare 60 b’u Burusiya biciwe mu kigo cy’imyitozo muri Donetsk.

Amakuru aturuka aha agera kuri BBC avuga ko ingabo zari ziteraniye aho mu karere ka Donetsk zitegereje kuhagera k’umuyobozi mukuru.

Amashusho y’ibyabaye yagaragaye yerekana umubare munini w’abapfuye.

Umukozi w’u Burusiya yemeje ko iigitero cyabaye ariko avuga ko raporo y’abapfuye harimo “gukabya gukabije”.

Iki gitero ngo kije amasaha make mbere y’uko Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, abonana na Minisitiri w’ingabo, Serge Shoigu.

Muri iyo nama, Gen. Shoigu yavuze ko u Burusiya bwatsinze mu bice byinshi by’umurongo wa mbere maze avuga ku ifatwa ry’umujyi wa Avdiivka riherutse, ariko ntacyo yavuze ku byabaye mu karere ka Donetsk.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *