Umufana wa Rayon Sports, Abdou Turikubwimana, yafunzwe iminota irindwi kuri Kigali Pelé Stadium nyuma yo guteza imvururu agahangana n’abashinzwe umutekamo ashaka kwinjira mu kibuga.
Abdou utishimiye imifurire ndetse n’uko ikipe ye uko yitwaye, yatangiye kubihirwa n’umukino ubwo igice cya mbere cyarangiraga Rayon Sports itabashije kwinjiza igitego ari ubusa ku busa.
Bamwe mu bari bari kumwe na we, baganiriye na IGIHE, bavuze ko Abdou yabwiraga nabi abakinnyi b’Ikipe ye ndetse n’Umusifuzi Ruzindana Nsoro aho batahuzaga ahanini bitewe no guhagarika umutima kuko Ikipe ye itari yakabonye izamu.
Intandaro yo kuzamukana umujinya mwinshi kwa Abdou kwaje nyuma y’uko Rutahizamu Rudasingwa Prince yari amaze kugongana na Myugariro wa Musanze FC, Muhire Anicet, maze umusifuzi wo hagati Ruzindana Nsoro agahamagara imbangukiragutabara ngo ijyane aba bakinnyi kwa muganga.
Umusifuzi wa gatatu w’umukino ni we weretse imbangukiragutabara aho igomba guca, ubwo uyu musifuzi yaramburaga ukuboko abenshi mu bafana ba Rayon Sports bagize ngo ari kuyibuza guhita maze umujinya kuri bamwe uzamuka utyo.
Abdou Turikubwimana usanzwe uzwi cyane mu bafana bavuza ingoma, yamanutse ingazi ashaka guca mu rihumye abashinzwe umutekano ngo yirohe mu kibuga aterure Rudasingwa Prince wari uryamye hasi.
Abari kumwe na we babwiye IGIHE ko yagiraga ati” Umukinnyi wacu mundeke njye kumufasha ndabona bamurangaranye.”
Abashinzwe umutekano ku kibuga bafatanyije n’abakozi na Rayon Sports n’abafana bagenzi be, bagerageje kumuturisha ariko biba iby’ubusa umujinya ukomeza kumubana mwinshi.
Byabaye ngombwa ko hakoreshwa imbaraga maze bamwerekeza mu nzu ubusanzwe ikoreshwa n’abashinzwe umutekano wa Kigali Pelé Stadium iruhande rw’amarembo magari ari naho bamufungiye iminota irindwi.
Ubwo imbangukiragutabara yasohokanaga Rutahizamu Rudasingwa Prince ni na cyo gihe abashinzwe umutekano binjizaga Abdou Turikubwimana muri iyi nzu.
Rayon Sports yatsinzwe na Musanze FC umukino w’umunsi wa 22 wa Shampiyona bituma iyi kipe yo mu Majyaruguru ifata umwanya wa gatatu n’amanota 41 mu gihe irushwa na APR FC ya mbere amanota atanu naho Rayon Sports iracyari iya kabiri na 42.