wex24news

Abayobozi batanga impushya zo kubaka mu buryo bwa balinga bararye bari menge.

Minisiteri y’ibidukikije iburira abayobozi batanga ibyangombwa byo kubaka bitujuje ubuziranenge birengagije imikoreshereze y’ubutaka ko hari ibihano bibategereje kandi biremereye.

Ni mu gihe hari abaturage bagaragaza ko kuba umuntu yakubaka inzu ikarinda irangira nyuma bakamusanyera kubera hari ibyo itujuje ahanini biterwa na ruswa iba yatanzwe mu nzego z’ibanze kuko ngo iba yarubatswe ubuyobozi bureba.

Inzu zisenywa akenshi usanga biterwa nuko aho zubatse hatemewe cyangwa zarubatswe nta byangombwa bityo zigasenywa mu rwego rwo kurwanya imyubakire y’akajagari.

Abaturage bavuga ko bitumvikana uburyo inzu yubakwa ikarinda yuzura kandi abayobozi babireba nyuma bakayisenya, bakavuga ko ahubwo biterwa na ruswa abayobozi bo mu nzego zo hasi baba bariye.

Iki kibazo cyo gusenyera abaturage inzu zabo zuzuye kandi zarubatswe abayobozi bareba gikunze no kugarukwaho mu nteko ishinga amategeko, aho Abadepite basanga abaturage bakwiye gusobanurirwa neza imikoreshereze y’ubutaka ariko nanone abayobozi batanga ibyo byangombwa bagahanwa byihanukiriye.

Mu cyumweru dusoje Hon. Rutayisire Georgette Umudepite mu nteko ishinga amategeko y’u Rwanda ati “umwemerera ko yakubaka, ugasanga arubatse inzu ayitanzeho amafaranga atari make ariko agasenyerwa, iki kintu cyahabwa imbaraga kugirango iki kibazo gikunda kugaragara mu baturage cyo gusenyerwa igihe baba batatse ibyangombwa, bafashwa kugira ngo icyo kibazo kitazajya gikunda kugaragara”.

Eng. Marie Solange Muhirwa ushinzwe imiturire n’imitunganyirize y’umujyi mu mujyi wa Kigali agira inama abantu kujya basaba ibyangombwa byo kubaka no gusana kuko hari n’ibitangirwa ubuntu.

Mayor Dusabiyumva Samuel mu kiganiro yigeze kugirana na Isibo tv , yagaragaje impungenge ko hari igihe umuturage asaba icyangombwa avuga ko agiye kubaka ikintu runaka atanga urugero nk’ikiraro cy’inka bwacya bagasanga yahubatse inzu.Byumvikane rero ko icyo gihe igomba gusenywa.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *