wex24news

umunyarwenya patrick salvadol agiye gutaramira ikigali.

Iki gitaramo kizaba hizihizwa isabukuru y’imyaka ibiri y’ibi bitaramo by’urwenya bya Gen-Z Comedy bihuza abanyarwenya bakomeye ndetse n’abandi bakizamuka mu rwego rwo kugaragaza impano z’abo no ku batinyura imbere y’ibihumbi by’abantu biba bibahanze ijisho.

Ibi bitaramo byamaze kuba ikimenyabose! Impano z’abarimo Muhinde, Kadudu, Isekere Nawe n’abandi zatangiye gutangarirwa n’abantu benshi mu gihe hadashize imyaka ibiri batangiye kugaragaza ko bashoboye mu bijyanye no gutera urwenya.

Fally Merci watangije ibi bitaramo bya Gen-Z Comedy yabwiye InyaRwanda, ko mu rwego rwo kwizihiza imyaka ibiri ishize bategura ibi bitaramo, bagiye gukora igitaramo kizahuriramo no kwizihiza isabukuru y’iyi myaka ibiri, kandi ko bazifashisha abanyarwenya bakomeye.

Yavuze ko batumiye bahereye kuri Patrick Salvador, Okello ndetse na Kigingi banyuze muri ibi bitaramo mu mwaka wa mbere wabyo. Uyu munyarwenya wanyuzwe mu marushanwa ya Imbuto Foundation, avuga ko Patrick Salvador ariwe wamaze kwemeza kuzitabira ibi bitaramo.

Ati “Kugeza ubu Patrick Salvador niwe twamaze kwemeranya kuzitabira ibi bitaramo ubwo tuzaba twizihiza imyaka ibiri yabyo. Ariko ibiganiro hagati yacu na Kigingi na Okello bigeze kure ku buryo mu gihe kiri imbere tuzabatangaza nka bamwe mu bo tuzakorana.”

Fally Merci avuga ko imyaka ibiri bategura ibi bitaramo ‘twishimira ubwitabire bw’abantu’ ariko kandi ‘ntiturabona abaterankunga cyangwa se abamamaza ibikorwa byabo batugana’.

Akomeza ati “Kugeza ubu twandikiye ibigo binyuranye, ndetse na za company. Hari icyizere cy’uko tuzabona abazajya bamamaza ibikorwa byabyo banyuze muri Gen-Z Comedy.”

Uyu munyarwenya avuga ko iki gitaramo kizahuza abanyarwenya batatu bo mu bindi bihugu ndetse n’abanyarwenya bo mu Rwanda basanzwe bakorana.

Patrick yaherukaga i Kigali muri Seka Live yabaye ku wa 4 Ukuboza 2022 muri Kigali Convention Center. Icyo gihe yataramiye abakunzi be yihuta biturutse ku kuba yarahageze atinze bitewe n’indege yamutindije.

Uyu mugabo yanigaragarje muri Seka Live yabaye ku wa 31 Nyakanga 2022. Ku wa 31 Werurwe 2019, nabwo yataramiye i Kigali muri Seka Fest. No muri 2023, yatanze ibyishimo mu bitaramo bya Seka Live nyuma y’uko avuye mu Bwongereza.

Ni umunya-Uganda kavukire wakuriye ahitwa Ombokolo mu bilometero bike uvuye mu Mujyi wa Kampala. Aka gace yavukiyemo akunze kukagarukaho cyane, mu biganiro by’urwenya akorera ahantu hatandukanye.

Yavutse ku wa 14 Gashyantare 1985. Kandi asanzwe ari umukinnyi wa filime, umushyushyarugambaga mu birori n’ibitaramo, akaba na enjeniyeri(Eng).

Muri 2009 yegukanye umwanya wa mbere mu irushanwa ‘Multichoice Africa’ ryari rigamije guteza imbere abanyarwenya.

Mu 2016 yagarukiye mu cyiciro cya nyuma mu irushanwa ‘World’s Funniest Person competition’, mu 2017 na 2018 ashyirwa mu bahataniye ibihembo ‘Savannah Comic Choice Awards’.

Avuka mu muryango w’abahungu batanu n’abakobwa batatu. Ku babyeyi bari abacuruzi, Lawrence Dawa wo mu Ntara ya Koboko na Joyce Dawa wo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, RDC.

Uyu mugabo afite Impamyabumenyi y’icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza yakuye muri Makerere mu Ishami ry’itumanaho. Yigeze kuvuga ko yatangiye gutera urwenya ubwo yari mu mashuri yisumbuye, kuva ubwo ayoboka inganzo.

Yakoze imirimo inyuranye. Muri Nzeri 2011 yasezeye akazi yakoraga muri MTN Uganda, mu 2011 atangira gukora kuri Radio Capital FM mu kiganiro ‘Dream Breakfast- Ibi byose byagiye bituma yigwizaho igikundiro mu bihe binyuranye.

Patrick Salvador ategerejwe i Kigali mu kwizihiza imyaka ibiri y’ibitaramo bya Gen-Z Comedy

Fally Merci avuga ko bishimira ubwitabire bw’abantu bitabira ibi bitaramo bya Gen-Z Comedy

Abanyarwenya barimo Muhinde bamaze gutangarirwa kubera ubuhanga bw’abo mu gutera urwenya.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *