wex24news

Benin na yo yemeye kohereza ingabo guhashya ibyigomeke byo muri Haiti.

Ibi byatangajwe na Ambasaderi wa Amerika muri Loni, Linda Thomas-Greenfield ku wa Mbere, mu kiganiro n’abanyamakuru cyabereye i Georgetown, muri Guyana nk’uko iyi nkuru dukesha BBC ivuga.

Ambasaderi Thomas-Greenfield yavuze ko yaganiriye na Minisitiri w’intebe wa Haiti, Ariel Henry ndetse n’abandi bafatanyabikorwa ku bijyanye n’uko byihutirwa kohereza izo ngabo.

Madamu Thomas-Greenfield yagize ati: “Ubu butumwa ni ingenzi mu gufasha Polisi y’igihugu cya Haiti kugarura amahoro n’umutekano, gutuma haba amatora mu bwisanzure kandi aboneye, no kugabanya ibibazo by’ubutabazi.”

Kohereza abapolisi byagombaga kuba muri uku kwezi, ariko byatinze nyuma yo kwitambikwa n’urukiko rwo muri Kenya muri Mutarama.

Urukiko rwavuze ko guverinoma idafite ububasha bwo kohereza abapolisi hanze ya Kenya.

Ariko nyuma gato y’iki cyemezo, Perezida wa Kenya, William Ruto, yijeje ko Kenya izakomeza kohereza abapolisi nyuma yo kuzuza ibyo urukiko rusaba.

Hagati aho, ibikorwa by’ubugizi bwa nabi by’udutsiko kenshi tuba twitwaje intwaro byo birakomeje muri kiriya gihugu cyo muri Karayibe.

Raporo y’Umuryango w’Abibumbye yasohotse mu kwezi gushize, igaragaza ko utu dutsiko tw’abagizi ba nabi two muri Haiti twahitanye abantu 8.400 umwaka ushize, ubwicanyi bukaba bwariyongereye ku rugero rwa 122% ugereranyije no mu 2022.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *