wex24news

Apôtre Yongwe Yabwiye urukiko ko aho afungiwe muri gereza ya Mageragere bahamwibiye Bibiliya.

Hareremana Joseph wamenyekanye nka Apôtre Yongwe ukurikiranyweho icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya, yabwiye urukiko ko aho afungiwe muri Gereza ya Mageragere bahamwibiye Bibiliya.

Kuri uyu wa 27 Gashyantare 2024, nibwo Yongwe yaburanye maze agaragariza urukiko ko ibyo akurikiranyweho yabikoze bishingiye ku byo yizera, yizeza ko ashobora kubihindura.

Ubushinjacyaha bwasabye Urukiko ko rwahamya icyaha Apôtre Yongwe, cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya, agahanishwa igifungo cy’imyaka itatu n’ihazabu ya miliyoni 5 Frw.

Bwasabye urukiko kandi gutegeka Apôtre yongwe ko yasubiza amafaranga y’abantu yari yarafashe abizeza ibintu byiza ariko ntibabibone.

Apôtre Yongwe we yahise agaragariza urukiko ko yemera icyaha kandi ko abantu bamuhaye amafaranga nubwo atamenya umubare, yiteguye kuyasubiza, ariko akagabanyirizwa ibihano byaba ngombwa agasubikirwa.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *