wex24news

Mu gihe cy’itumba hateganyijwe imvura iruta isanzwe igwa muri icyo gihe.

Byatangajwe n’Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe Ubumenyi bw’Ikirere (Meteo Rwanda) cyateguje abaturarwanda ko Itumba rya 2024 [Werurwe, Mata, Gicurasi] hateganyijwe imvura iri hejuru gato y’isanzwe igwa muri iki gihe .

Iyi mvura izaba iri hagati ya milimetero 200 na milimetero 700.By’umwihariko mu Mujyi wa Kigali hose hazagwa imvura iri hagati ya milimetero 500 na 600.

Imvura iteganyijwe izaturuka ahanini k’ubushyuhe bwo mu Nyanja ngari cyane cyane iya Pasifika bukiri hejuru muri iki gihembwe cy’Itumba 2024, bigatuma ahenshi mu karere u Rwanda ruherereyemo ndetse no mu bice byinshi by’igihugu hateganyijwe imvura iri hejuru gato y’imvura isanzwe igwa hagati y’ukwezi kwa Werurwe na Gicurasi.

Imyaka yabonetsemo imvura ijya gusa n’iteganyijwe mu Itumba rya 2024, ni Itumba ryo muri 2010 na 2016.

Abaturarwanda bagirwa inama yo kwihutisha isarura, gucukura imiringoti no gusibura imiferege kugirango barusheho gukumira ingaruka zishobora kuvuka.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *