wex24news

Umugabo wanjye yantemye ubwo namusangaga ari kunsha inyuma aryamanye n’undi mugore.

Imwe mu nkuru ikomeje kuvugisha benshi hirya no hino ku mbugankoranyambaga ni inkuru y’uyu mugore wo mu gihugu cya Kenya irimo aho yavuze inkuru y’ubuzima bwe iteye agahinda nyuma Yuko umugabo we amutemye.

Umunyamakuru witwa Jeremy Damaris niwe wakoresheje ibiganiro uyu mugore nawe witwa Rosana Kathure, nibwo uyu mugore yavuze ingorane yahuye nazo mu rushako rwe n’uburyo yari agiye gupfa yishwe n’umugabo we.

Yavuze ko yashatswe n’umugabo we bakundana nk’abandi bose, aho bari mu rukundo ndetse babanye mu mahoro. Icyakora avuga ko icyo gihe mu minsi ya vuba nibwo bari babanye neza ariko nyuma byaje guhinduka.

Uyu mugore yakomeje avuga ko umugabo we yaje guhinduka akajya akoresha ibiyobyabwenge, bityo bituma urukundo hagati yabo rutangira kuzamo agatotsi ndetsee umugabo atangira guhinduka.

Umunsi umwe yasanze umugabo we Ari kumuca inyuma, maze umugabo we agira isoni amusaba imbabazi. Icyakora uyu mugore avuga ko yamuhaye imbazi ariko amutuma umohoro, awuzanye byatumye umugabo we ahita umutema mu maso hafi gushiramo umwuka.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *