wex24news

Intabaza kuri MONUSCO yahuje imbaraga na FDLR.

AFC yatanze iyo ntabaza biciye mu itangazo ryasohowe na Lawrence Kanyuka uyivugira mu bya Politiki.

Ati: “AFC irahamagarira akanama gashinzwe umutekano k’Umuryango w’Abibumbye kwamagana ibikorwa bitemewe bya MONUSCO, binyuranyije n’inshingano zayo, Amasezerano mpuzamahanga ndetse n’imyanzuro y’Umuryango w’Abibumbye”.

Iri huriro risobanura ko mu bitero ihuriro ry’ingabo za Guverinoma ya RDC rimaze iminsi rigaba ku mutwe wa M23, ingabo za MONUSCO zabigizemo uruhare nyuma yo kwifatanya n’abarimo FDLR, FARDC, Abacancuro, Ingabo z’u Burundi, iza SADC ndetse n’imitwe y’inyeshyamba.

Rivuga kandi ko “kuba kajuguju za MONUSCO zarajyanye i Bukavu inkomere za FDLR na FARDC ni ikindi gihamya cy’uko ubu butumwa bwa Loni buzi neza ko FDLR iri mu bo buha ubufasha bwa gisirikare, burimo ubw’ingabo ndetse n’ubw’ibikoresho”.

Amakuru avuga ko kuva ku wa 27 Gashyantare kajuguju za MONUSCO zagiye zijyana i Bukavu inkomere za FARDC na FDLR zagiye zikomerekera mu mirwano yo muri Kivu y’Amajyaruguru kugira ngo zitabweho n’abaganga.

Itsinda rya mbere nk’uko AFC yabisobanuye ryajyanwe ku wa Kabiri w’iki cyumweru. Ni itsinda rigizwe n’abasirikare ba FARDC n’abarwanyi ba FDLR 44, ndetse 31 muri bo bajyanwe i Bukavu na kajuguju za MONUSCO.

Irindi tsinda rigizwe n’abasirikare 13 ndetse n’aba FDLR (hagaragajwe n’amazina yabo) ryo riracyategereje kujyanwa i Bukavu na kajuguju za buriya butumwa.

Mu bakomeretse kandi harimo 40 bakomeretse mu buryo bukomeye, aba bakaba baravanwe i Minova bajyanwa i Bukavu batwawe n’ubwato.

Ihuriro AFC ryamaganye kuba ingabo za MONUSCO zimaze iminsi zijya gufasha ku rugamba FARDC n’abambari bayo barimo FDLR; ibyo rishimangira ko binyuranyije n’inshingano za ziriya ngabo; ikindi bikaba bitesha agaciro Loni kuko na zo zamaze kuba rumwe mu mpande ziri mu makimbirane.

AFC kandi yashinje MONUSCO kunyuranya n’inshingano zayo z’ibanze z’uko itagomba kugira uruhande na rumwe ibogamiraho; ibisobanura ko yagakwiye kugira icyo ikora igendeye ku mahame ya Loni y’uko uburenganzira bwa muntu bwa buri wese mu mpande zihanganye bugomba kubahirizwa.

Raporo impuguke za Loni kuri RDC zagiye yasohoye ku wa 30 Ugushyingo 2023 yerekana ko Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zifitanye imikoranire n’abarwanyi b’umutwe wa FDLR, ndetse ko zijya zibaha ibikoresho bya gisirikare birimo imbunda n’amasasu.

Impande zombi kandi zimaze igihe zifatanya mu ntambara FARDC ihanganyemo na M23 nk’uko raporo zitandukanye zibigaragaza.

FDLR ifatwa nka nyirabayazana y’ikibazo cy’umutekano muke umaze imyaka hafi 30 cyugarije uburasirazuba bwa RDC, ikindi igashinjwa kugira uruhare mu gukwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside ituma abanye-Congo bo mu bwoko bw’Abatutsi bibasirwa, ku buryo hari n’abicwa nk’uko biheruka gushimangirwa na Alice Wairimu Nderitu usanzwe ari umujyanama wihariye w’Umunyamabanga Mukuru wa Loni ushinzwe gukumira Jenoside.

AFC ivuga ko n’ubwo izi mpuruza zoze zimaze igihe zitangwa, MONUSCO idahwema gufasha ihuriro ry’ingabo za RDC ririrmo na FDLR.

Iri huriro ryasabye MONUSCO guhagarika ubufasha iha ingabo za Kinshasa, kwitandukanya na ryo ndetse igashyigikira abanye-Congo igendeye ku myanzuro y’akanama k’umutekano ka Loni.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *