wex24news

ICC yategetse Dominic Ongwen kwishyura indishyi za miliyoni 56$.

Dominic Ongwen, yari umwana w’imyaka icyenda ubwo LRA, (Lord’s Resistance Army), ya Joseph Kony yamushimutaga imukuye iwabo i Gulu, mu majyaruguru ya Uganda, imugira umusirikare wayo. Yarakuze, azamuka mu ntera aza kuba umwe mu bakomanda batatu bo hejuru ubu afite imyaka 49.

Yatawe muri yombi mu 2014, ashyikirizwa ICC.

Urukiko rwamuhamije ibyaha by’intambara n’ibyaha byibasiye inyokomuntu mu 2021, rumukatira gufungwa imyaka 25. Urugereko rw’ubujurire narwo rwemeje icyo gihano mu 2022. Ubu Ongwen afungiye muri Norvege.

Ikibazo cy’indishyi z’akababaro cyo cyari kitararangira. Nk’uko tubikesha Reuters, kuri uyu wa Gatatu, ni bwo urukiko rwaciye umwanzuro (Ongwen adahari), ruvuga ngo Ongwen ategetswe kwishyura amayero 52.429.000, ni ukuvuga nk’amadolari miliyoni 56.7.

Ni zo ndishyi ziremereye za mbere rutegetse. Rwavuze ariko ko Ongwen ari umukene, adashobora kuyabona, ahubwo rwemeza ko azatangwa n’ikigega cy’urukiko cyagenewe kugoboka abahohotewe cyitwa “Trust Fund for Victims.”

Izi ndishyi zigenewe abantu bagera ku 50.000 bo muri Uganda. Barimo abarokotse ibitero bya Ongwen n’inyeshyamba ze mu nkambi z’impunzi, abagore n’abana bashimuse baba abasirikare n’abacakara b’igitsina, n’abana bavutse kuri ubwo bucakara no ku byaha byo gufata ku ngufu.

Abacamanza basanga, mu by’ukuri, nta gishobora kubahoza. Bavuga ko indishyi bazabona ari nk’ikimenyetso gusa. Buri wese azahabwa amayero 750, ni ukuvuga nk’amadolari 812. Ariko ashobora kuzaherekezwa n’ibikorwa byo kubafasha kwibuka no kubaho iwabo aho batuye.

Abacamanza basobanuye ko aba bahohotewe badakwiye kugira icyizere ko bazahita bayabona vuba vuba. Basabye abatera nkunga, za leta, imiryango iyo ari yo yose, ibigo by’ubucuruzi n’abikorera ku giti cyabo, gutanga intwererano. N’ubusanzwe kiriya kigega cy’urukiko gihabwa inkunga n’ababyishakiye.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *