wex24news

Diamond Platinumz yavuze impamvu adashobora kwanga Zuchu

Diamond Platinumz aherutse kugaragaza urwo akunda umuhanzikazi Zuchu ndetse avuga impamvu ikomeye cyane ituma adashobora kwanga Zuchu.

Ni nyuma y’uko uyu mukobwa usanzwe ubarizwa mu nzu ireberera inyungu abahanzi yitwa Wasafi iyobowe na Diamond Platinumz, aherutse gushyira hanze amakuru avuga ko yatandukanye n’umukunzi we akaba Boss we Diamond Platinumz.

Icyakora nihaciye kabiri, kuko bombi bahise biyunga nyuma Yuko uyu mugabo Diamond Platinumz agiriwe inama yo kujya kwihutira gusaba imbabazi uyu mukobwa Zuchu.

Nibwo Diamond Platinumz yafashe rutema ikirere ye bwite maze yerekeza muri Zanzibar ahari Hari kubera igitaramo cyuyu muhanzikazi Zuchu maze aratungurana ajya ku rubyiniro maze apfukama hasi asaba uyu mukobwa imbabazi bongera kuryoherwa n’urukundo.

Icyakora uyu mukobwa yavuze amagambo akomeye ubwo yifatiraga ku gakanu inkumi zose zitegereje ko azatandukana n’uyu mugabo Diamond Platinumz maze avuga ko we n’umukunzi we batazigera bashwana ndetsee ko abo Bose bategereje ko bashwana bakwiye gukurayo amaso.

Sibyo gusa kuko uyu mugabo Diamond Platinumz nawe yavuze impamvu adashobora gushwana n’uyu mukobwa Zuchu. Yavuzeko urukundo akunda uyu mukobwa rutagira imipaka..

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *