wex24news

Ubufaransa bwemeje uburenganzira bwo gukuramo inda.

Leta ya Emmanuel Macron ni yo yari yasabye ko itegeko nshinga rihinduka kugira ngo iyo ngingo ijyemo.

Mu matora yo mu nteko ishinga amategeko abagera kuri 780 batoye Yego ni mu gihe abatoye Oya bagera kuri 72.

Ubufaransa bubaye igihugu cya mbere ku Isi kigiye kwandika mu itegeko nshinga uburenganzira bwo gukuramo inda ku bushake.

Ubwo yafunguraga ibiganiro mpaka kuri iyo ngingo, Minisitiri w’Intebe w’Ubufaransa, Gabriel Attal, yavuze ko Ubufaransa bufitiye ideni abagore bose bagendanye agahinda kubera kutabasha gukuramo inda bisanzuye.

Atal yavuze ko kuba umugambi wa Leta ye wemejwe, ari iby’agaciro ku Bufaransa n’ubutumwa bukomeye mu mahanga.

Perezida Emmanuel Macron mu butumwa yanditse kuri X, yavuze ko ari umunsi wo kwishimira uburenganzira bushya bwinjiye mu itegeko nshinga.

Kiliziya Gatolika, iri mu bamaze kuvuga ko badashyigikiye namba uwo mugambi wo kuburizamo ubuzima bwa kiremwamuntu.

Vatikani yamaze gusohora itangazo rivuga ko kuzimanganya ubuzima bw’ikiremwamuntu bidakwiriye gufatwa nk’uburenganzira bw’ababikora.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *