Ku munsi wo ku wambere tariki ya 11 Werurwe 2024, nibwo hakomeje gucaracara amakuru y’umwana wo mu karere ka Rubavu wiga mu mwaka wa kabiri wa mashuri abanza(P2) kuri GS Rambo, yagiye ku ishuri ahetse umwana Mama we yari yamusigiye yamubujije kujya kwiga.
Uyu mwana w’umuhungu witwa IBRAHIM yari yasigiwe umwana na Mama we amubwira ko yajya kwiga cyangwa ntageyo byose ari kimwe. Gusa umwana ku bw’urukundo akunda ishuri, yiyemeje kugaburira murumuna we, amuha igikoma, ndetse aramwoza ubundi aramuheka ajya kwiga.