wex24news

CR7 w’imyaka 39 y’amavuko , akaba umukinnyi udasanzwe muri ruhago y’Isi yasohokanye n’abana be n’umugorewe batemberana ku Nyanja ya Saudi Arabia.

Mu mashusho yashyize hanze ku cyumweru tariki 17 Werurwe 2024, Cristiano Ronaldo, we n’abana be 4 bamaranye igihe kuri iyi Nyanja , dore ko bagaragaye bambaye imyambaro yo ku mazi, batemberana ikiganza ku kindi ku izuba ryo ku mucanga muri Saudi Arabia mu ndirimbo ‘Kiss of Life’.

Muri aya mashusho ubwo ya yashyiraga hanze Cristiano yayahuje na Hoteli basohokeyemo yitwa Red Sea Resort (Tag) .Mu mashusho kandi yari afashe ikiganza umuhungu we w’imyaka 6 n’impanga ye ; Mateo na Eva , Alana nawe w’imyaka 6 , Bella w’umwaka umwe yabyaranye na Georgina Rodriquez na Cristiano Jr w’imyaka 13

Mu mezi yatambutse , Cr7 yakunze kugaragara ari kumwe n’umuhungu we bishimanye cyane mu gushyira hanze amashusho ati:”Njye n’umufatanyabikorwa wanjye”.Ku rundi ruhande niko Rodriquez w’imyaka 30 umukunzi wa Cr7 nawe yagaragaje ko yasohokeye ku mazi.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *