wex24news

urwengo rw’igihugu rw’ubungenzacyaha,RIB rwataye muri yombi umuturage wahingaga urumogi yari yatagiye kurusarura.

Mudugudu wa Muramba, Akagari ka Mulinja,mu Murenge wa Kigoma ho mu Karere ka Nyanza.hari umugabo wafashwe ahinga ibiyobyabwenge bizwi nk’urumogi ibi byabaye kuri uyu wa kane taliki 21 werurwe 2024.

Uyu mugabo yahingaga urumogi mu murima we wa masaka ndetse no mu gikari k’inzu ye.  Ubwo uyu mugabo yafatwaga, inzego z’umutekano zasanze afite ibiti 70 by’urumogi mu murima we harimo n’ibyumye bicyekwa ko yari yaratangiye gusarura.

Nubwo mu Rwanda hasohotse itegeko ryemera guhinga urumogi, ariko ntibyemewe ku bantu bose , byemewe ku babifiteye uburenganzira gusa kandi nabwo ku mpamvu z’ubuvuzi. Bivuze ko uyu muturage nahamwa n’icyaha azahanwa.

Uyu mugabo w’imyaka 38 yatawe muri yombi n’inzego z’ubugenzacyaha, akaba afungiye kuri RIB, Sitasiyo ya Kibirizi.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *