wex24news

Umunyamakuru Bagirishya Jean de Dieu uzwi cyane nka Jado Castar mu itangazamajuru ry’imikino mu Rwanda, yahaye inkunga y’amafaranga ikipe ya Kiyovu Sports

Iyi kipe ibarizwa mu mujyi wa Kigali nk’umwe mu baterankunga bayo, irasaba umuhisi n’umugenzi nyuma yo kubura amikoro yo kubasha kurangiza shampiyona amahoro.

Abakinnyi bari bamaze amezi atanu badahembwa, bahembwe ukwezi kumwe ubwo bajyaga kuginira i Ngoma aho babasigayemo andi mezi ane kuri ubu ari kwicuma asatira kuba atanu.

Nyuma yo kubona ibibazo bibaye urusobe muri iyi kipe y’amateka mu Rwanda, ubuyobozi bwayo buri gusaba abafana bayo kuyiba hafi bayitera inkunga kugira ngo ibashe gucyemura bimwe mu bibazo by’amafaranga biyigaragaramo.

Nk’umunyamakuru ukunda imikino afatanyije na Radiyo ye yashinganye na mugenzi we David Bayingana, Jado Castar yatanze amafaranga muri iyi kipe.

Mu kiganiro cy’imikino cyabaye ku munsi w’ejo hashize ni uyu munyamakuru yatanze anvilope yuzuye amafaranga atatangajwe uko angana yo gufasha Kiyovu Sports iri mu bibazo.

Amafaranga yashyikirijwe umunyamakuru Sedick Nsengiyumva aho na we araza kuyashyikiriza ubuyobozi bwa Kiyovu Sports kuri uyu wa Gatanu tariki ya 22 Werurwe 2024, mu musangiro iyi kipe ifitanye n’abanyamuryango bayo.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *