wex24news

mukarere kanyarungenge umugabo w’umujura yafatiwe kwiduka ry’abandi ari kuricukura.

ibi byabereye mu Karere ka Nyarugenge mu Murenge wa Nyamirambo, Akagari ka Gasharu, Umudugudu wa Rwintare, mu ijoro ryo ku itariki 23 Werurwe 2024

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, Superintendent of Police (SP) Sylvestre Twajamahoro yavuze ko uyu mujura yari kumwe na mugenzi we umwe ariko we akaba atahise afatwa inzego z’umutekano zikaba zahise zitangira kumushakisha.

SP Twajamahoro avuga ko inzego z’umutekano zitazihanganira abakora ibikorwa by’ubujura, kandi ko aho bazaba bari hose bazafatwa.

Ati “Mbonereho nshimire abaturage bafatanyije n’inzego z’umutekano gutanga amakuru uyu mujura agafatwa, nabibutsa ko buri wese agomba kuba ijisho rya mugenzi we, bakumira icyaha kitaraba, batangira amakuru ku gihe kandi vuba.”

SP Twajamahoro asaba abantu gukura amaboko mu mifuka bagakora bakiteza imbere bakareka ibikorwa by’ubujura kuko uzabigerageza azafatwa agashyikirizwa inkiko akabihanirwa.

Abaturage barasabwa gukomeza ubufatanye n’inzego zishinzwe umutekano bahanahana amakuru ku gihe na Polisi kugira ngo abanyabyaha bafatwe n’ibyo bibye bigaruzwe.

Polisi ishimangira ko abantu bagitekereza kwiba nta mahirwe bafite mu muryango nyarwanda kuko abaturage bahagurukiye kurwanya abo bantu babinyujije mu bufatanye n’inzego zishinzwe umutekano.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *