wex24news

4 mubashatse kugaba igitero cy’iterabwoba i Moscow uburusiya bawa koreye ibyapfurambi

Batatu muri aba bagabo binjiye mu rukiko i Moscow bunamishijwe, mu gihe uwa kane we yari ari mu igare ry’abamugaye.

Bose barezwe gukora igikorwa cy’iterabwoba.

Ni ibirego bifitanye isano n’igitero cyagabwe ahitwa Crocus City Hall ku wa Gatanu w’icyumweru gishize, mbere y’uko umutwe wa Islamic State ucyigamba.

Bane bashinjwa kukigiramo uruhare ni Dalerdzhon Mirzoyev, Saidakrami Murodali Rachabalizoda, Shamsidin Fariduni na Muhammadsobir Fayzov.

Amafoto yagiye hanze agaragaza ko bakubiswe mu buryo bukomeye cyane, ndetse amakuru avuga ko nibura umwe muri bo yakubitishijwe amashanyarazi.

Amashusho yagiye hanze agaragaza batatu muri abo bagabo bagendeshwa ku maguru n’abapolisi bipfutse mu maso, babinjiza mu rukiko rw’akarere rwa Basmanny rwo mu murwa mukuru w’Uburusiya.

Bose bagaragaye bafite ibikomere.

Amaso y’abagabo urukiko rwatangaje ko ari Mirzoyev na Rachabalizoda yari yabaye umukara, ndetse ugutwi kwa Rachabalizoda kwari gupfutse cyane.

Amakuru avuga ko kwakaswe igice ubwo yatabwagwa muri yombi.

Mirzoyev we yagaragaye apfukishijwe ishashi ya plastike icitse, izengurukijwe mu ijosi.

Mu maso h’umugabo watangajwe ko ari Fariduni hari habyimbye cyane, mu gihe umugabo watangajwe ko ari Fayzov yagaragaye nk’uwataye ubwenge ubwo yajyanwaga mu rukiko ari mu igare ry’abamugaye yambaye ikanzu yorohereye yo mu bitaro.

Reuters yatangaje ko yagaragaye ijisho rimwe riburamo.

Itangazo ry’urukiko ryatangajwe ku rubuga Telegram ryavuze ko Mirzoyev ari umuturage wa Tajikistan ndetse ko “yemeye icyaha cyose”, mu gihe Rachabalizoda na we “yemeye icyaha”.

Urukiko rwongeyeho ko uko ari bane bagiye kuba bafunzwe kugeza nibura ku itariki ya 22 Gicurasi, mbere yuko urubanza rwabo rutangira.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *