wex24news

Ingabo za MONUSCO zirashinjwa n’imiryango itegamiye kuri Leta muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Cong guta ibirindiro byayo kugirango ibererekere M23.

Ni amakuru yashyizwe hanze ku munsi w’ejo ko izi ngabo ngo zasize ibirindiro byazo biri i Kihondo ho muri teritware ya Rutshuru zikajya mu gace ka Rwindi.

Imiryango itegamiye kuri Leta, ivuga ko iki gikorwa ingabo z’u muryango w’Abibumbye bakoze giha rugari mu kubererekera abarwanyi ba M23 gukomeza kwigarurira ibindi bice.

Uyu muryango utegamiye kuri leta ukomeza uvuga ko amakuru wamenye ari uko mbere yo kugera i Rwindi Monusco yabanje kunyura i Kashalira na Kibirizi mbere.

Mu kwezi kwa Mutarama uy’u mwaka nabwo byavuzwe ko Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye zivanye mu bice byo muri Grupema ya Ngungu bikaza guha icyuho M23 mu kwigarurira uduce dutandukanye ariko Icyo gihe ntibyavuzweho rumwe.

Ni mu gihe M23, isanzwe ishinja MONUSCO gufasha FARDC n’ihuriro ryayo mu kugaba ibitero kuri M23.Izi ngabo zagiye zishinjwa guha ubufasha izi ngabo za Leta mu gukusanya amakuru y’ubutasi ikoresheje Drone zifata amashusho no kuzongerera ibikoresho.

Hagati muri uku kwezi kandi M23 nabwo yashinje MONUSCO gutiza ibirindiro byayo FARDC n’ihuriro ryayo ririmo FDLR bityo bakarasa mu baturage.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *