wex24news

ese nukubera iki ibyamamare bikunda gucungirwa umutekano?

Benshi mu bahanzi bifashisha aba basore b’ibigango, usanga bahuriza ku kintu kimwe aho bavuga ko baba birinda umuntu uwo ari we wese wabasagarira cyangwa se bikaba byatuma abakunzi babo bashobora guteza umutekano muke bifuza kubakoraho no kubifotorezaho, bityo bagasanga umutekano wabo aho baba bari hose uba ukenewe.

Abasore bashinzwe umutekano w’ibyamamare bazwi ku izina rya ‘Bouncers’ ni bamwe mu bafasha abahanzi kwirinda ko abafana bashobora guteza umutekano muke cyangwa se ibindi bikorwa byabakorerwa haba mu bitaramo cyangwa ahandi hahurira abantu benshi.

Umwe mu bahanzi bagendana aba basore b’ibigango (Bouncers) waganiriye na Kigali Today, ariko ntiyifuze ko amazina ye atangazwa, yavuze ko umutekano wabo uba ari ngombwa kuko n’ibyo bakora uko byagenda kose biba bitishimirwa na bose, bityo rero bakaba bakeneye kurindwa.

Yagize ati: “Umutekano ni ngombwa cyane. Buri muhanzi cyangwa buri cyamamare gikeneye umutekano kuko ntabwo abantu bose bishimira ibyo dukora bityo rero tugomba kwirinda. Yewe niba n’umwana w’Imana Yezu atarishimiwe na bose urumva rero nanjye mba ngomba kuba niteguye.”

Ni kenshi byagiye bigaragara mu bitaramo byinshi hirya no hino ku Isi aho wasangaga mu gihe umuhanzi ari ku rubyiniro hari bamwe mu batamwishimira bitewe n’amashyari usanga bafitanye, bakamutera amacupa y’amazi cyangwa ibindi bintu bishobora kumukomeretsa.

Uyu muhanzi yakomeje agira ati: “Kubera iyo mpamvu rero, iterabwoba ku muhanzi ni ikintu kigari kuruta iry’umuntu usanzwe.”

Shaffy akomeza agira ati: “Kuko akenshi usanga aho abahanzi basohokeye cyangwa bagiye kuririmbira nko mu tubari haba hari abanyoye ku bisindisha bishobora gutuma hari abateza umutekano muke bikaba byavamo n’urugomo ku buryo bouncer atabyitwayemo neza bishobora kuba bibi. Bisaba no kuba turi abanyamwuga.”

Ushobora kwibaza amafaranga aba basore b’ibigango bacunga umutekano w’abahanzi bahembwa. Uwo bakunze kwita Rick Ross Bouncer, yavuze ko biterwa n’amasaha baba bari bumarane n’abo bari gucungira umutekano ariko bikanaterwa n’ubushobozi afite.

Ati: “Gusa nanone biterwa n’ubushobozi bw’uwo uri gucungira umuteno, urugero kuko akenshi dukora nijoro usanga amafaranga aba ari hagati y’ibihumbi 80Frw cyangwa 150Frw, gusa hari n’abahembwa ibihumbi 200 gutyo. Kuko urugero iyo haje nk’umuhanzi w’umunyamahanga, urumva icyo gihe amafaranga arikuba.”

Usibye ibyamamare, umuntu usanzwe wifitiye ubushobozi bwo guhemba aba basore, na we akeneye kurindwa byihariye, ashobora kubaha akazi bakamucungira umutekano.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *