wex24news

abiyeguriye gukora umurimo w’imana muri Kiliziya Gatolika bo mugihugu cya canada barashijwa ubusambanyi.

Aba bavuga ko bahohotewe, babyukiye mu myigaragambyo barikumwe n’inshuti zabo ndetse n’ababunganira mu mategeko bamagana akarengane bavuga ko bakorewe nabo bayobozi.

Muri Diyoseze ya Québec, hari abantu bagera ku 140 bemeza ko bahohotewe n’abapadiri, ndetse n’abakorera iyo diyoseze barenga 100. Abagarutsweho cyane harimwo Kardinari Gérald Cyprien Lacroix, umuyobozi wahafi ya Papa Fransisiko, hamwe na Kardinari Marc Ouellet.

Abigaragambije bashinze imisaraba imbere ya Bazirika ya Notre-Dame de Québec, nk’ikimenyetso cyo kwamagana abahohotewe n’abari muri kiliziya Katorika ya Canada.Papa Fransisiko mu ntango z’uku kwezi kwa gatatu yasabye ubutabera ko bwakora amaperereza kuri iki kibazo.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *