wex24news

muri iki gitondo FARDC/WAZALENDO zibyutse zisuka umuriro kumutwe M23 Mugace ka Sake.

Amakuru aturuka ku rugamba aravuga ko iyo mirwano yatangiye kuva mu rukerera rwo kuri uyu wa 27 Werurwe 2024 mu masaha ya saa Cyenda z’igitondo.

Ababikurikiranira hafi bakavuga ko iyi mirwano yatangijwe n’Ingabo za Leta (FARDC) hamwe n’abafatanyabikorwa bazo bose barimo Ingabo z’Uburundi, FDLR, Abacanshuro, Ingabo za SADC ndetse na WAZALENDO.

Abo bakemeza ko iyo mirwano igamije kugira ngo iryo huriro rya Leta ya Kinshasa rirebe uko ryakura M23 muri iyo misozi mu rwego rwo kwikuraho igitutu cyo kuba iyo M23 yarabafungiraniye mu mijyi ya SAKE na GOMA.

Umuhanda Leta ishaka kwambura M23 ni uturuka muri uwo mujyi wa Sake uherereye muri Kivu ya Ruguru ukerekeza i Bukavu muri Kivu y’Epfo unyuze mu tundi tujyi duto nka Shasha na MINOVA, amakuru atangazwa n’uruhande rwa M23 akemeza ko nayo idashaka kurekura uwo muhanda kuko ari bwo buryo yahisemo mu rwego rwo gukomeza kumvisha Leta ngo yemere ibiganiro.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *