wex24news

minisiteri y’uburinganire n’Iterambere ry’umuryango (MIGEPROF)yatanze umucyo ku ‘Nkwano’ itaritaweho mu itegeko rishya.

Minisitiri Dr Uwamariya Valentine ubwe yavuze ko iki kibazo cy’Inkwano gikomeye ariko ashimangira ko nk’umunyepolitiki yumva bikwiye ko ibyo umugabo yaba yaratakaje mu kubaka urugo byose bikwiye na byo kurebwaho mu gihe cyo kubaganya ngo batandukane.

Umushinga w’Itegeko rigenga abantu n’Umuryango wemejwe n’Inteko Ishinga amategeko y’u Rwanda ku wa 18 Werurwe 2024, kuva wakwemezwa hari zimwe mu ngingo ziwurimo zakomeje kugarukwaho n’abantu batandukanye zirimo ijyanye n’uko umuntu ugejeje imyaka 18 yakwemererwa gushyingirwa mu mategeko ndetse n’ijyanye no kugabana umutungo w’abashakanye mu gihe byaba ngombwa ko batandukana.

Impamvu iyo ngingo y’umutungo igarukwaho cyane ahanini bituruka ku kuba akenshi na kenshi bamwe mu bashyingiranwa bagatandukana hari ubwo biba bitewe n’uko umwe muri bo aba yaraje agamije kwegukana imitungo ya mugenzi we aho kuza agamije kubaka urugo.

Mu gukemura icyo kibazo, itegeko rikazaba riteganya ko abashakanye bazajya bajya gutandukana bazajya bagabana imitungo ariko mu gihe harimo umwe utaragize icyo yinjiza akazajya ahabwa umutungo uri hagati ya 10 na 30% aho kuba yahabwa 50% ngo aringanize na mugenzi we wabivunikiye.

Itegeko rikazaba riha ububasha abacamanza kureba icyo uwo yakoze bakagiha agaciro mu rwego rwo kwibuka ko hari imirimo ikorwa mu rugo ariko idashobora kubarirwa icyo yinjije mu buryo bufatika (Kwita ku rugo, guteka, kureba abana, n’ibindi).

Mu kiganiro minisitiri Dr Uwamariya uyobora MIGEPROF yagiranye n’umuyoboro wa YouTube “Mama u Rwagasabo”, Umunyamakuru Mutesi Scovia yagize ati “Ese Minisitiri, Scovia nasezeranye n’umugabo ariko iwabo ni Rusizi, yavuye iwabo ashorera imodoka 30 ziza hariya yishyuye, akodesha salle ya hoteli y’i Rusizi, ibintu byose. Nanjye wenda iwacu nateye tente cyangwa nateye ibiti nshyiraho shitingi, kuko ibyo bintu byose byinjiye mu bigize urugo, kuko Kugeza ubu hari icyo abagabo bagitanga abagore badatanga cyitwa ‘Inkwano. Muri ibi muzabara muzajya mukuramo n’amafaranga y’inkwano?”

Minisitiri Uwamariya yasubije ngo “Icyo kibazo kirakomeye.” Asabwe gusubiza mu buryo bwa politiki, Minisitiri Uwamariya yagize ati “ Mu buryo bwa politiki, uko mbyumva, niba mwagiye kugabara, n’ibyo byose byagombye kujyamo.”

Uyu ni umushinga w’itegeko MIGEPROF ivuga ko uziye igihe kuko itegeko riramutse ryemejwe ryafasha mu kuziba ibyuho byari bihari minisitiri avuga ko “Byagaragariraga mu bibazo birimo ibijyanye n’imicungire y’umutungo, ibijyanye n’amasezerano y’abagiye gushyingiranwa uko bemeranyije gucunga uwo mutungo ariko noneho bikazagera no gutandukana kuko hari igihe abantu bananiranwa bikaba ngombwa ko batandukana ariko muri uko gutandukana hagiye hagaragaramo ibibazo bitandukanye cyane nanone byongera bikagaruka ku mutungo.”

Uyu mushinga w’itegeko kuri ubu uri muri Komisiyo y’Inteko ishinga amategeko n’uramuka wemejwe nk’itegeko rizahurizwamo amategeko abiri yari asanzwe akoreshwa mu Rwanda ari yo Itegeko rireba abantu n’ibintu hamwe n’Itegeko rigenga imicungire y’umutungo w’Abashingiranywe n’izungura.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *