wex24news

Kuri uyu wa Gatatu ubushinjacyaha bwasabiye Venant Rutunga ukurikiranweho ibyaha bya jenoside igifungo cya burundu.

Uyu ashinjwa ko yagiye kuzana abajandarume kuri Perefegitura ya Butare bakica Abatutsi bari bahungiye mu kigo cya ISAR Rubona yari akuriye.

Ubushinjacyaha bwasabye abacamanza kuzamuhamya ibyaha bya jenoside, ubufatanyacyaha mu cyaha cya jenoside no kurimbura imbaga.

Uyu wahoze ayobora ikigo cy’ubushakashatsi mu buhinzi n’ubworozi cya ISAR Rubona mbere no mu gihe cya jenoside, yabwiye urukiko rukuru ko aramutse ahamijwe ibyaha bya jenoside yaba arenganye.

Avuga ko yazanye abajandarume mu bihe bidasanzwe ngo barinde umutekano bagakora ikinyuranyo.

Uyu Rutunga yoherejwe kuburanishirizwa mu Rwanda, aho bikekwa ko yakoreye ibyaha, avanwe mu gihugu cy’u Buholandi

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *