wex24news

Gen. Alain Guillaume Bunyoni aracyakomeje iterabwoba aho ri muburoko.

Ibazwa ryabereye muri Gereza Nkuru ya Gitega mu murwa mukuru wa politiki. Yabajijwe ibijyanye n’ikarita ya SIM yabonetse mu kasho y’uwahoze ari Minisitiri w’intebe w’u Burundi.

Abatangabuhamya baragira bati: “Chartier Irankunda yumviswe kandi n’umuyobozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe iperereza (SNR) i Gitega, muri muri iyi gereza n’ubundi.”

Ibazwa ryari rigamije kumenya umuntu wahaye simcard Bunyoni ufungiye muri Gereza Nkuru ya Gitega nk’uko iyi nkuru dukesha SOS Media Burundi ikomeza ivuga.

Ku wa Gatanu ushize, abapolisi benshi bitwaje imbunda bayobowe na komiseri wa polisi mu ntara, Col. Évariste Habogorimana, basatse kasho y’uwahoze ari minisitiri w’intebe. Yari aherekejwe kandi n’abakozi b’urwego rw’igihugu cy’ubutasi ( SNR). Amakuru aturuka muri gereza avuga ko ariko nta bintu biteye inkeke byahabonetse.

General Bunyoni yakatiwe igifungo cya burundu n’Urukiko rw’Ikirenga.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *