wex24news

umunyeshuri wigaga muri kaminuza yishwe aciwe umutwe.

Uganda:Mbabazi wigaga muri Kaminuza yaciwe umutwe abanje guterwa imisumari mu birenge

ibi byabereye mugihugu cya uganda ,Uyu nyakwigendera wamenyekanye nka Kelleti Mbabazi, umunyeshuri mu mwaka wa mbere mu byerekeye ubuhinzi mu burezi muri kaminuza ya Musenyeri Stuart i Mbarara.

Byose byatangiye ku ya 29 Gashyantare 2024 ubwo Mbabazi, yari kumwe n’incuti ndetse n’umunyeshuri bigana, uzwi ku izina rya Jaberi Amwine, bava mu kigo cya kaminuza ya Musenyeri Stuart i Kakoba gusura Mwesigye.

Nk’uko Jabel Amwine abitangaza ngo bari bagiye gusura inshuti yabo Mwesigye iwe mu rugo ariko bahita bajya kunywera mu kabari kari kari hafi aho , hanyuma bigeze ahagana mu masaha ya saa mbiri z’ijoro, Mwesigye n’umugabo we ndetse na Jaberi banzura kurara aho, ariko Mbabazi we arabyanga avuga ko agiye gusubira muri kaminuza ya Musenyeri Stuart.

Kuva yava aho, ngo ntawigeze yongera kumuca iryera ndetse na Telephone ye yavuyeho.

Polisi yo muri Biharwe ivuga ko bavumbuye umurambo wa Mbabazi mu gitondo cyo ku wa gatandatu, tariki ya 01 Werurwe, wari wajugunywe hafi ya Biharwe, ufite ibikomere.

Amakuru y’ibanze yerekana ko bigaragara ko Mbabazi yiciwe mu nzu ya Bursar nyuma y’ubwumvikane buke butaramenyekana,icyabuteye akajyanwa kujygunywa, muri metero nkeya uvuye kuri ako kabari.

Mbabazi mbere yo gukatwa ijosi ngo yabanje guterwa imisumari ku birenge no kumaboko.

Icyakora, umugabo wa Mwesigye n’inshuti ye bivugwa ko bagize uruhare mu iyicarubozo rya Mbabazi, banze kuvugana n’abashinzwe iperereza kubera impamvu zitazwi.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *