wex24news

 indege z’intambara za sudani zagabye ibisasu kunyeshamba za RSF zahagaritse ipfashanyo yarigiye Darfur.

Inyeshyamba za RSF ngo zageragezaga guhagarika imodoka zitwaye imfashanyo muri El Fasher.

Ibi ngo byerekana intera amakimbirane hagati ya RSF n’ingabo za Sudani. RSF yari yanze ko imfashanyo zinyuzwa muri Al-Dabba wambukiranya Leta y’Amajyaruguru, ishinja ingabo zihuriweho gushaka gushyira intwaro ingabo za Sudani muri El Fasher.

Umusirikare wo mu rwego rwo hejuru muri izi ngabo zihuriweho, yavuganye na Sudani Tribune asobanura ko “Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, igitero cy’indege cyibasiye ingabo za RSF hafi ya Mellit zabuzaga itangwa ry’imfashanyo z’ubutabazi ku baturage bahuye n’intambara ya Darfur.”

Amakuru akomeza avuga ko kuva ku wa kabiri, RSF yakusanyije imodoka za gisirikare zigera kuri 40 i Mellit, bitera ubwoba mu baturage bo muri uyu mujyi ugenzurwa n’uyu mutwe witwaje intwaro. Iki gikorwa cyasobanuwe nko kugerageza guhagarika imodoka zitwaye imfashanyo yavaga Al-Dabba yerekeza El Fasher.

Nyuma y’aho imitwe imwe yifatanyije n’ingabo za Sudani mu Gushyingo gushize, RSF yahagaritse ubufatanye n’izo ngabo, izishinja gutwara intwaro muri Darfur.

N’ubwo habaye kwitambikwa na RSF, ingabo zishyize hamwe zashoboye kurinda ibinyabiziga birindwi bitwara ibikoresho by’ubutabazi i Mellit. Biteganijwe ko bazakomeza berekeza El Fasher nyuma yo kurangiza ingamba z’umutekano.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *