Mu Burundi hari ingona nini cyane kurusha izindi izwi ku izina rya Gustave iba mu Kiyaga cya Tanganyika binavugwa ko imaze kurya abantu barenga 300.
Iyo Ngona biravugwa ko kandi yatunguranye ubwo yacikaga imitego y’abahigi b’Abafaransa bashakaga kuyifata ari nzima.
Bivugwa ko ifite uburebure bwa metero esheshatu, ikagira uburemere buyingayinga toni, ndetse bamwe ntibatinya kwemeza ko ari yo nini cyane muri Afurika.