wex24news

Volodymyr Zelensky yatangaje ko  ingabo za Ukraine zikeneye ubufasha bw’Amerika bitaba ibyo zigahidukira.

Ibi yabitangarije ubwo yaganiraga na Washington Post Zelesky , yavuze ko kutabona imfashanyo ya Amerika bisobanuye ko nta bubasha bafite bwo kwivuna umwanzi.

Ati” kutabona inkunga bisobanuye ko nta buryo dufite bwo kwivuna ibitero byo mu kirere, nta misire, nta buryo bwo kurwana intambara . Ibi bisobanuye ko tuzasubira inyuma buke buke intambwe ku yindi.”

Perezida Joe Biden wa Amerika asaba inama y’inteko Ishinga Amategeko iyobowe n’Abarepubulike kwemeza imfashanyo y’amafaranga yagenewe igisirikare cya Ukraine.

Imyaka irenga ibiri irashize Uburusiya butangije intambara kuri Ukraine.

Zelensky yavuze ko kuba inama y’Inteko Ishinga Amategeko ya Amerika n’iyabasenateri baratinze kwemeza imfashanyo ya Miliyari 60 z’amadorari y’Abanyamerika yemereye Ukraine byaragize ingaruka mbi kuri iki gihugu mu byerekeye intambara.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *