wex24news

 indwara y’umusonga ari yo iza ku isonga mu guhitana abana benshi ku Isi batarageza ku myaka itanu, kuko wihariye 18%.

Mu Rwanda indwara y’umusonga n’izindi ndwara z’ubuhumekero kugeza ubu zirahangayikishije kuko ziza ku isonga mu zica abana cyane mu gihugu.

Ikigo cy’Igihugu cyita ku buzima RBC, kuvuga ko umubare w’abana bapfa bari munsi y’imyaka itanu ku mwaka uri hagati y’ibihumbi 13 n’ibihumbi 15, aho abenshi muri bo bicwa n’umusonga.

Byemejwe na Sibomana Hassan, Umuyobozi mu Ishami ry’inkingo muri RBC, aho avuga ko ubu burwayi buteye inkeke bityo agasaba buri wese kugira uruhare mu gusigasira ubuzima bw’umwana.

Yavuze ko hari inkingo zo gukingira iyi ndwara ariko bikaba bitari ku kigero cyo gukingira udukoko twawo twose.

Ati: “Dufite urukingo rukingira indwara z’umusonga ariko ntituri ku kigero cyo kuvuga ngo twabona inkingo z’udukoko twawo twose, ntanubwo zihari ku rwego rw’Isi. kugeza ubu urukingo dukoresha rukingira udukoko 13 ariko hajuru yutwo hari utundi dushobora kuba twatera indwara”.

Nubwo indwara y’umusonga izahaza abana ahanini ishobora no gufata abandi bantu bari mu byiciro by’imyaka bitandukanye barimo abakuze n’abafite indwara karande.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *