wex24news

babiri bakurikiranyweho kwinjiza mu gihugu no gukwirakwiza amavuta yo kwisiga yangiza uruhu azwi nka ‘mukologo.

Abafashwe ni umugabo w’imyaka 41 y’amavuko, wari utwaye imodoka irimo amavuta na mugenzi we w’imyaka 31, wari ushinzwe kuyakwirakwiza mu bakiriya, bafatiwe mu murenge wa Kanyinya, kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 30 Werurwe.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, Superintendent of Police (SP) Sylvestre Twajamahoro yavuze ko gufatwa kwabo byaturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.

Yagize ati: “Hagendewe ku makuru Polisi yari ifite ko aba bagabo bombi bakora ubucuruzi bwa magendu n’ubw’ibicuruzwa bitemewe, hateguwe igikorwa cyo kubafata, nibwo imodoka bifashishaga mu gutunda ibi bicuruzwa yahagaritswe igeze mu murenge wa Kanyinya yerekeza mu Mujyi wa Kigali, mu kuyisaka abapolisi basanga atwaye amacupa 924 y’amoko atandukanye y’amavuta yo kwisiga yangiza uruhu.”

Yakomeje agira ati: “Byaje kugaragara ko imbere mu modoka yatwaragamo ayo mavuta, yari yarahinduye munsi y’intebe z’aho abantu bicara ashyiramo imyobo arenzaho ibati n’itapi, ari naho yapakiraga amavuta mu rwego rwo kuyahisha.”

Yiyemereye ko yatangiye gukora ubucuruzi bwa magendu mu mpera z’ukwezi kwa Gashyantare, akaba yambukaga umupaka buri munsi, agiye muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo kuzana magendu n’ibicuruzwa bitemewe cyane cyane amavuta yo kwisiga, akayagemurira abakiriya mu Mujyi wa Kigali, afatanyije n’uriya mugenzi we nawe wahise utabwa muri yombi.

Bashyikirijwe urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) kugira ngo hakomeze iperereza ku byaha bakurikiranyweho.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *