wex24news

Urubyiruko ruturiye umupaka w’u Rwanda na Congo ruri kwishora muri Congo bashukishijwe imirimo.

Abatuye muri ibi bice bitandukanye bihana imbibi n’iki gihugu cyane cyane urubyiruko bavuga ko aha iwabo nta mirimo ibateza imbere ikihagaragara, kandi ngo bisaba umusore wihuse iminota 5 akaba ageze muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo

Bamwe mu rubyiruko rw’aha bajya muri Congo bakajya gushaka yo akazi, ngo kuko nta mirimo y’amaboko ihagije iboneka iwabo, ibihangayikishije benshi kuko ngo hari n’ababishukishwa bagashorwa mu mitwe yitwaje intwaro.

Bamwe muri bo rero basaba inzego bireba ko zabafasha kubona imirimo y’amaboko aha iwabo, bikarinda abajya muri icyo gihugu gituranyi nk’uko iyi nkuru dukesha Isango Star ivuga.

Mulindwa Prosper, uyobora Akarere ka Rubavu, ashishikariza abatuye muri ibi bice, kwitabira imirimo y’ubuhinzi n’ubworozi ihagaragara kandi akabizeza ubufatanye bakareka kwishora mu gihugu kirimo intambara.

Yagize ati “abaturage bahariya ni bakore akazi bikorere, ibyo gukora birahari hari ubuhinzi, ubworozi, ubucuruzi hari ibiraka bitandukanye, muri Congo hariyo intambara nta muntu twifuriza kujya mu ntambara, nta n’inyungu ayifitemo, abaturage bacu hariya nibahafate nkaho ibiri kuberayo bitatureba birebere ibyacu”.

Ngo uretse no kubafatiranya n’inyota y’akazi bakaba babinjiza mu mitwe y’itwara gisirikare, n’umutekano waho kubakoreshwa imirimo isanzwe aba ari mike kubera ko hariyo intambara.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *