wex24news

Perezida Macky Sall wa Sénégal ngo yaba ateganya kujya kuba hanze y’igihugu cye.

Ku wa Kabiri tariki ya 2 Mata ni bwo Sall agomba gusoza manda ye nka Perezida wa Sénégal, mbere yo gushyikiriza ubutegetsi Bassirou Diomaye Faye uheruka gutorerwa kumusimbura.

Ni Faye basanzwe badacana uwaka, dore ko uyu munyapolitiki wo ku ruhande rutavuga rumwe n’ubutegetsi mbere yo gutorwa yari avuye muri gereza.

Jeune Afrique iravuga ko Perezida ucyuye igihe wa Sénégal nyuma yo gusoza manda ye, we n’umuryango we bateganya kuzinga ibikapu bakajya kuba i Marrakech muri Maroc; kure ya Dakar isanzwe ari umurwa mukuru wa Sénégal.

Iki gitangazamakuru kivuga ko Sall asanzwe akunda uyu mujyi, ndetse ko we n’umuryango we bakunze kuwusura kenshi.

Uyu mugabo kandi amakuru avuga ko yamaze kugura igorofa i Marrakech we n’umuryango we bateganya guturamo.

Macky Sall yari amaze imyaka 12 ari Perezida wa Sénégal, nyuma yo gutorerwa kuyobora iki gihugu asimbuye Abdoulaye Wade.

Jeune Afrique ivuga ko ifite amakuru y’uko uyu mugabo w’imyaka 62 y’amavuko asanzwe afitanye umubano mwiza n’abayobozi bakomeye muri Maroc, ari na bo byitezwe ko bazamwakira muri kiriya gihugu.

Biteganyijwe ko Sall nyuma yo kugera muri Maroc azakomereza ubuzima mu miryango mpuzamahanga.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *