wex24news

abasirikare ba SANDF bari kurira ayo kwarika kubw’ubuzima babayemo muri congo.

Ni abasirikare bagera kuri 600 baturutse muri iki gihugu bavuga ko babayeho nabi kuko aho bakambitse bategekwa gusangira ubwiherero bugera kuri butandatu gusa ndetse ngo bakanahabwa amafunguro atujuje ubuziranenge kande akaba atanahagije.

Aya makuru yashizwe hanze n’urubuga rwo mu gihugu cya Afrika y’Epfo, ruzwi nka ‘Newzroom Afrika rubinyujije kuri Twitter(X), aho abasesenguzi batandukanye babigarutseho bavuga ko mu gihe nta gikozwe izi ngabo ziribushirire muri RDC.

Kuva izi ngabo zoherezwa muri ubu butumwa, zihuje n’izindi zavuye muri Malawi na Tanzania mu rwego rwa SADC, ntizigeze zigira amahwemo kuko ku ikubitiro bakihagera batakaje bamwe mu basirikare bahitanywe n’igisasu.

Ni nyuma y’uko abatavuga rumwe n’ubutegetsi bamwe bo muri Afurika y’Epfo bavuze ko batari bakwiye kujyanwa guhangana na M23 kuko nta myitozo n’ibikoresho bafite byahangana n’aba barwanyi b’i Sarambwe.

Kuva bagera muri iki gihugu kandi nta rugamba na rumwe baratsinda, ibintu abasesenguzi bavuga ko bashobora kuzarambirwa bakazinga utwangushye bakisubirira aho baturutse.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *